Uwitwa Ryandikayo - irindi zina rye ntirizwi, wahoze afite resitora mu cyahoze ari Segiteri Mubuga, Komini Gishyita, arashakishwa ku bw’uruhare yagize muri Jenoside yo mu Rwanda muw’1994.
Ryandikayo akurikiranweho ibyaha byerekeranye no gutegura ndetse no kugaba ibitero ku batutsi muri Mata 1994, harimo kwica, gukomeretsa no gufata ku ngufu abasivili.
Ashinjwa kuyobora no gutegeka abasivili n’interahamwe kugaba ibitero ku batutsi babaga bahungiye mu nsengero zitandukanye, cyo kimwe n’ahandi abahunze ubwicanyi babaga bacumbitse. Ibyo bitero byahitanye ababarirwa mu bihumbi.
Kubera ibyo byaha ndetse n’ibindi, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ubu ruzwi ku izina ry’urugereko rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga, rwashinje Ryandikayo ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyoko-muntu ndetse n’ibyaha by’intambara, rusohora impapuro zo kumuta muri yombi.
Leta Zunze Ubwumwe z’Amerika irakorana n’ibindi bihugu, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’urugereko rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mu rwego rwo kunaniza Ryandikayo cyo kimwe n’abandi bagize uruhare muri Jenoside bakomeje kwihisha ubutabera.
Kugira ngo ibyo bigerweho, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yateguye agashimwe kagera kuri miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ku wo ari we wese uzatanga amakuru yatuma afatwa.
Ubaye ufite amakuru arebana n’ibikorwa bya Ryandikayo ndetse n’aho aherereye ubu cyangwa uzi undi waba abizi, wayatanga mu ibanga ryuzuye.
Ushobora gusura urubuga rwa interneti rwa ambasade ya Amerika ikwegereye kugira ngo ubashe kuvugana n’ibiro bishinzwe umutekano mu karere. Wanakohereza kandi ubutumwa bwa imeyeli ku kigo cya leta ya Amerika gishinzwe gukurikirana ibyaha byo mu ntambara kuri imeyeli ikurikira WCRP@state.gov, cyangwa ukatwoherereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri nomero: +1-202-975-5468.
Wanasura ipaji yacu ya Facebook unyuze kuri www.facebook.com/warcrimesrewardsprogram, cyangwa ukadukurikira kuri Twitter unyuze kuri : www.twitter.com/WarCrimesReward, ukabasha kubona amafoto y’ushakishwa.
Amakuru yose azatangwa aziganwa ubushishozi kandi n’imyirondoro y’abayatanze izagirwa ibanga.