Accessibility links

Breaking News

Umunsi w'Umurimo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika


Iri ni ijambo ry’ibanze ribagezaho imigabo n’imigambi bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Buri wa mbere w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa 9, ni umunsi w’akaruhuko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hose mu rwego rwo guha icyubahiro abakozi ku bw’uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu.

Ku itariki ya 5 ukwezi kwa 9 mu w’1882, abagabo n’abagore barenga ibihumbi 10 bakoze urugendo mu mihanda ya Manhattan (mu mujyi wa New York) mu kwizihiza umunsi wa mbere w’umurimo.

Icyo gihe, ihuriro ry’abakozi ryo muri New York ryateguye umunsi mukuru wo kwizihiza abakozi baharaniye ko imishahara yongerwa, amasaha y’akazi akagabanywa, ndetse n’imibereho mu kazi ikarushaho kunozwa ku bakozi.

Wari umunsi wo kwishima, ariko kandi ukaba n’uw’igitambo no kwigomwa. Abakozi bigomwe imishahara yabo y’uwo munsi mu rwego rwo kugaragaza ko batsimbaraye ku guhabwa igihembo gikwiye umuhate bakorana.

Uyu mwaka, icyorezo cya COVID-19 cyateje ingorane nshya ku bakozi, zitandukanye cyane n’izo mu bihe byahise. Mu gihe ababarirwa mu mamiliyoni barimo gukorera mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwizwa rya Virusi ya Korona, abandi ibihumbi amagana bari ku rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

Abashinzwe ubutabazi n’inzobere mu buvuzi barashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bafashe abarwayi ari nako bahumuriza abasatiriwe n’urupfu; mu kwishyura ikiguzi cy’uku kwitangira umurimo, abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi babarirwa mu magana, nabo bamaze kuhasiga ubuzima.

Hanyuma kandi hari abandi babarirwa mu mamiliyoni, biganjemo abakora mu mirimo ihemba make, bahagurukiye gufasha igihugu gukomeza kujya mbere.

Ibiribwa bigomba gukomeza guhingwa, gutunganywa, bikagezwa aho bigurishirizwa, kugira ngo abandi babashe gufungura. Ubutumwa bw’iposita buracyakeneye gutangwa no kugezwa ku bo bugenewe hirya no hino mu gihugu.

Abakora ibishoboka byose kugira ngo ingomero z’amashanyarazi n’inganda zisukura amazi zikomeze gukora, uruhare rwabo mu kurokora ubuzima bw’abasigaye, ntaho rutaniye n’urw’abategetsi bo mu rwego rwa politiki bayoboye urugamba rwo guhagarika ikwirakwira rya Virusi ya Korona, cyangwa se bashakisha uburyo bwo kubona ibikoresho byo kwikingira n’imiti.

Perezida Donald Trump agaruka ku ruhare rw’abo bose yagize ati: “ Muri iki gihe gikwiye, isi yose yongeye kubona imbaraga zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hirya no hino mu gihugu cyacu, intwari zasizaniye kujya mu bikorwa. Abaganga n’abaforomo ntibagisinzira barakora ibishoboka byose ngo barokore ubuzima bwa benshi. Abahinzi, abashoferi b’amakamyo, n’abacuruzi b’imboga n’imbuto barakora ibishoboka ngo ubuhunikiro buhore bwuzuye, abaturage bacu babone ibibatunga. Imiryango irafasha abaturanyi babo bakennye, twese nk’umuryango mugari twishyize hamwe ngo duhashye iki cyorezo.”

Arongera ati:”Ibi ariko ni ishimwe rikomeye ku gihugu cyacu n’abaturage bacyo ku byo bashoboye gukora byose, ndetse no ku bw’ubuzima bwa benshi bumaze kurokorwa.”

Iryo ryari ijambo ry’ibanze ribagezaho imigabo n’imigambi bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG